Impamvu 3 ukwiye kumenya ubwoko bw'amaraso yawe
Mfite ubwoko bw'amaraso O+ mbere narinziko abantu beshi basobanukiwe n'ubwoko bw'amaraso bafite nyuma yo kubaza ishuti n'abavandinwe nasanze arei bacye babizi mpitamo gusangira bimwe mubyadufasha:
Amaraso ni ubuzima tutayafite cyangwa iyo agabanutse ubuzima burazahara bikaba bwanahagarara mu rwanda umuco wo kumenya ubwoko bw'amaraso nturatera imbere cyane aho usanga Umubare wabazi ubwoko bw'amaraso yabo ari mbarwa akaba ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe impamvu 3 umuntu akwiye gusobanukirwa iyi ngingo .
Amaraso agizwe n'ubwoko burenga 20 buva kuri ABO combination system (ABO ifatanijwe) gusa ubwoko bw'ingenzi ni: A,B,AB na O
ubwoko bw'amaraso bw'umuntu abukomora kub'ababyeyi be ndetse no kukuboneka cyangwa kubura kw'ibyo twakita mundini z'amahanga antigens
Cyangwa antibodies(abasirikare) baboneka mu m'amaraso y'umuntu ibi bisobanura ko niba ufite antigens A na B mumaraso amaraso yawe ni AB, niba ufite antigens Cyangwa B amaraso yawe ni A cyangwa B bitewe na antigens ufite. Iyo ntanimwe umuntu afite amaraso ye aba ari O.
Dore mpamvu zikwiye gutuma usobanukirwa:
1.byagufasha kurinda amagara yawe
Mugihe cy'impanuka cyangwa uburwayi hari igihe biba ngobwa kongererwa amaraso iyo uzi ubwoko bw'amaraso yawe bigabanya ibyago byo kuba waterwa amaraso adahura nayawe.
Bimwe mu byago byo guterwa amaraso mudahuje harimo n'urupfu.
2.bifasha kurinda umwana uri munda
Ikindi cy'ingenzi ku babyeyi batwite kumenya amaraso ndetse n'ubwoko bw'abasirikare (rheusus)baboneka mumaraso yabo n'ingenzi aba basirikare bagabanijwe mu bwoko bubiri buhagarariwe nikimenyetso Rh+(Rhesus positive) cyangwa Rh-(rhesus negative)
Ikimenyetso ufite n'ubwoko bw' amaraso yawe nibwo busobanura ubwoko bw'abasirikare ufite. Niba uri A+;A-;B+B-;AB+;AB-;O+ cyangwa O- ako kamenyetso niko gasobanura rhesus (abasirikare)bawe.
Iyo utwite rero ufite rhesus negative (-) umwana ufite rhesus positive bituma habaho ikora ry'imisemburo yo kurinda umubiri kuko umubiri uba witeguye guhangana n'impinduka nubwo iyi misemburo itangiza umwana wa mbere iyo wongeye gutwita umwana ufite rhesus + iyi misemburo yakozwe ibangamira imibereho yuyu mwana kenshi biviramo gukuramo inda.
Mukurwanya aka kaga umubyeyi ufite rhesus negative aterwa urushinge rwitwa immunoglobulin uyu muti utuma habaho ihagarikwa ry'ikorwa ry'aba basirikare kugirango undi mwana azatwita atazagirwaho nugaruka.
3.bifasha kwiyitaho no kwita kubandi
Mugihe bibaye ngobwa ko watanga amaraso biroroha cyane reka dufate urugero umurwayi wa AB-akenye amaraso by'ihutirwa kandi atabasha kuba yabonwa kubitaro iri tangazo rishobora guhitishwa mubigo byamashuri cg by'abakozi byegereye aho uyu murwayi aherereye bituma abafite aya maraso bashobora kuyatanga byihuse.
Ikindi amaraso yacu twabonye ko agizwe n'abasirikare bityo ibyo turya byifitemo utunyangingo dutuma hakorwamo amaraso.bityo iyo usobanukiwe amaraso yawe bituma ufata amafunguro atakugiraho ingaruka ikindi kandi buri bwoko bw'amaraso buba bufite amahirwe atandukanye: ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abantu bafite ubwoko bwa O baba bafite amahirwe meshi yo kutarwara umutima ariko baba bafite ibyago byo guhura n'uburwayi bw'igifu. naho ubwoko A bufite ibyago byo kurwara indwara ziterwa na microbe naho abagore bafite A bakaba barumbuka cyane gusama kuribo biba byoroshye naho ubwoko AB na B baba bafite ibyago byokuba barwara cancer ya pancreas.
ushaka gusobanukirwa byinshi wasura urubuga rwa Canadian blood service.
Mamilla
Umunsi mwiza.
Comments
Post a Comment