Waruziko bumwe muburyo bwo kwita kumisatsi bwakubuza gusinzira

Uburyo bwo kwita ku misatsi ku badamu n'abakobwa rimwe na rimwe iyo budakozwe neza butera kubura ibitotsi
Izi ni zimwe mu mpamvu warukwiriye gukosora:

1.Gutega igitambaro ugiye kuryama  

Nubwo ari byiza kuraza akantu mumutwe kugirango imisatsi itangirika sibyiza gutega igitambaro gifite umubyimba munini cyangwa se kugitega ukanyaze umutwe ngo kidahambuka kuko ibi bibangamira imitsi ndetse n'amaraso ntatembere neza ikindi kandi bibuza ubwonko guhumeka niba usanzwe utega igitambaro ugahura ningaruka zo kubura ibitotsi cyangwa gutinda gusinzira (hejuru y'iminota 45 uri kuburiri) nubwo ibi bishobora guterwa nizindi mpamvu nk'umunaniro ukabije depression n'ibindi gerageza utege akantu korohereye cyangwa ugure akabugenewe tuzwi nku du fillet hanyuma urebe itandukaniro.

2. Ibisuko biremereye


Ibisuko biremereye cyane  cyane kibasuka bakoresheje menshi nyinshi cyangwa abakunda ibisuko birebire ibi binaniza ubwonko kuko buba busa n'ubwikoreye bikabuza umuntu kuruhkuruhuka neza bishobora gutera guhorana umunaniro 
Ari nabyo bishobora kuviramo umuntu kudasinzira bikanongera umusemburo utuma umuntu yiheba cyangwa bigabanya ubushobozi bwe bwo kwihangana.
Inama ikwiriye nugusuka ibisuko byorohereye bitaremereye umutwe.

3. Ububabare bukabije mugihe cyo gusuka 


Iyo umuntu bamusutse akababara cyane biba bimubuza gusinzira ibi kandi bishobora kwangiza udutsi tw'uruhu rwo kumutwe ndetse no gupfuka kw'imisatsi 
Ubu bubabare kandi bubuza umuntu gusinzira neza. Mukwirinda ububabare bukabije  kubantu bafite imisatsi migufi bakoresha uburyo bwa crochet mu kwirinda iki kibazo 

Umunsi mwiza. 
Mamilla.

Comments

Popular Posts